Mu karere ka Bugesera umugabo yanize mugenzi we hafi kumwica abitegetswe n’umusekirite!

Mu karere ka Bugesera umugabo yanize mugenzi we hafi kumwica abitegetswe n’umusekirite!
Bugesera: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi uwagaragaye yatsikamiye umuturage ari kumunigisha ndembo ahagarikiwe n’umusekirite.
Ibi byabereye mu murenge wa Gashora ho mu karere ka Bugesera, Umuturage wanamenyesheje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na polisi akoresheje urubuga rwa Twitter, yavuze ko iki gikorwa cyo guhohotera umuturage cyabereye ahazwi nka RICA Gashora mu Karere ka Bugesera.
Polisi y’u Rwanda yasubije ubutumwa bw’uyu muturage, yemeje ko yamaze guta muri yombi uyu mugabo ukurikiranyweho guhohotera umuturage.
Mu butumwa bwa Polisi, yagize iti “Twafashe Ngizwenimana Daniel wagaragaye mu mashusho ahohotera umuturage, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gashora mu gihe iperereza rigikomeje.”

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.