Miss Teta Sandra Mwakunze mu Rwanda Ibyamubayeho Biramenyekanye Ngo yaba yakubiswe n’umugabo we Weasel wo muri Good Life.

Miss Teta Sandra Mwakunze mu Rwanda Ibyamubayeho Biramenyekanye Ngo yaba yakubiswe n’umugabo we Weasel wo muri Good Life.

Iyi ni inkuru ibabaje ndetse ikomeje kuvugwa cyane muri East Africa y’uwahoze ari Miss mu Rwanda waje kujya Uganda gushakana n’umuhanzi Weasel wo mu itsinda rya Good Life akaba murumuna wa Chameleon, aba bombi babyaranye abana bagera kuri babiri.

Ibitangazamakuru byose bikorera mugihugu cya Uganda biravuga ko uyu mugore yaba yakubiswe n’umugabo we bakanemeza ko Atari ubwa mbere amukubita, gusa Teta Sandra we yihutiye kubihakana we n’umugabo we ukurikiranwa cyane  n’abaturage ba Uganda, bo bemeje ko yakubiswe n’abagizi ba nabi bamutangiriye munzira baramukomeretsa.

Teta Sandra mukunyomoza ibivugwa n’abanya Uganda yagize ati: “njyewe ubwo navaga kukazi kuwa gatanu natangiriwe n’abantu ntabashije kumenya maze barankubita banyaka telephone yanjya ndetse bananyiba amashilingi agera kuri Miliyoni imwe ndetse n’ibihumbi Magana atatu (1,300,000) naho ibyo bindi bavuga kumutware wanjye byo ntaho bihuriye n’ukuri rwose ibyo mubimenye.

Iki kibazo cyo gukubita abagore mu bahanzi ndetse n’ibindi byamamare bya Uganda byagiye bikunda kugaragara ndetse abaturage bemeza ko Impamvu bikomeza gufata indi ntera aruko ntacyo Leta ibakoraho ndetse ngo niyo bagerageje kubibaryoza batanga ruswa bikaburizwamo.

Andi makuru avugwa n’abakurikiranira hafi ibya Weasel bavuze ko ngo uyu muhanzi kuwa6 yaramukiye kukabari kamwe gakomeye muri Uganda ajyanyeyo n’abana be babiri ngo ahageze abwira abasekirite ngo babwire boss wabo aze afate abana abajyane ngo n’ubundi n’umugore yishakiye yaramumutwaye, akaba ari nacyo abantu bashingiraho bemeza ko Teta Sandra yakubiswe n’umugabo we Weasel.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687









Leave a Reply

Your email address will not be published.