Miss Iradukunda Elsa yitabye urukiko urubanza rwe rushyirwa mu muhezo

Mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi 2022 nibwo Miss Iradukunda Elsa yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ngo aburanishwe ku byaha akurikiranyweho.

Iradukunda Elsa wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma.

Ahagana saa mbiri n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo imodoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yari imugejeje ku rukiko.

Ahagana saa mbili na 50 nibwo iburanisha ryatangiye, Iradukunda n’umwunganira mu mategeko basabye ko urubanza rwashyirwa mu muhezo, kuko asanga aribyo byatuma uwo yunganira aburana atekanye neza. Abishingira no ku mazina y’abavugwa muri uru rubanza bakeneye kurindirwa umutekano.

Ubushinjacyaha nabwo bwemeje ubu busabe, buvuga ko bakurikije uburemere bw’iyi dosiye , kuyiburanishiriza mu muhezo aribyo byaba byiza.

Urukiko rwahise rufata icyemezo cyo gushyira uru rubanza mu muhezo, nyuma y’ubusabe bw’uregwa n’Ubushinjacyaha.

Miss Iradukunda Elsa aregwa muri dosiye imwe na notaire Uwitonze Nasira ushinjwa kumufasha mu guhimba inyandiko mpimbano no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma.







Leave a Reply

Your email address will not be published.