Kecapu wo muri Bamenya yasezeranye imbere y’amategeko

Mukayizere Jalia wamamaye nka Kecapu muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Jean Luc uheruka kumwambika impeta ya fiançailles.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2022 nibwo Kecapu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto agaragaza ko yasezeranye imbere y’amategeko bemeranywa kubana akaramata.

Ni amafoto yaherekejwe n’amagambo agaragaza ko yasezeranye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Kecapu yagaragaje ko Jean Luc yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko bazibanira akaramata undi na we arabyemera.

Icyo gihe yagize ati “wakoze mugabo wanjye.”

Mu minsi ishize Kecapu yavuze ko uyu musore bamaze imyaka irenga 10 bakundana aho bamenyanye 2009 batangira gukundana 2010.Leave a Reply

Your email address will not be published.