Juno na Ariel Wayz bongeye kuvugana nyuma y’igihe kinini, Iyumvire ibisubizo bikarishye Wayz,….

Juno na Ariel Wayz bongeye kuvugana nyuma y’igihe kinini, Iyumvire ibisubizo bikarishye Wayz yasubije Juno.

Inkuru y’urukundo rwa Ariel Wayz na Juno Kizigenza yavugishije benshi Mu Rwanda igihe kiza kugera baratandukana none birasakuza abantu bose barabimenya, batandukanye nabi basebanya ndetse banashyira amabanga amwe n’amwe kukarubanda,

Nyuma y’igihe kinini batavugana nkuko Juno yabitangaje Yago yongeye gukora agashya gakomeye arabahuza kumurongo wa Telephone, ni mukiganiro Yago Tv Show yari yagiranye n’uyu muhanzi Juno kizigenza nyuma yo kuva kwibuka umuhanzi Jaypolly aho bombi bari bahuriye, ubwo Yago yabazaga Juno niba aherukana na Wayz yatsembye avuga ko nawe igihe gishize abatavugana atakimenya ndetse yamaze no kumwibagirwa,

Juno yabajijwe icyo avuga kukuba Wayz yaramuririmbye mundirimbo aherutse gukora arangije asubiza avuga ko uburenganzira arubwo, ati n’ashaka azandirimbe nanone, yongeye kubazwa niba yakwemera kubonana cyangwa kuvugana na Wayz, yabyemeye adashidikanya ndetse agaragaza ko Wayz Atari umwanzi we habe nagato.

Yago ntiyazuyaje yahise ahamagara Wayz maze amusaba ko yavugisha Juno nawe abyemera atazuyaje, gusa mumvugo ya Wayz byumvikanaga ko we atisanzuye nka Juno, nk’urugero hari aho Juno yamubwiye ngo nishimiye ngongera kuvugana nawe, undi asubiza gira ati wakabaye ushimira Yago ubikoze,

Yago yasoje asaba Juno kuzitabira ubutumire arimo guteganya bwo kubahuza noneho amaso kumaso undi nawe ati ahubwo muhamagare duhure ubu.

 

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687














Leave a Reply

Your email address will not be published.