Itangazo rya Cyamunara ryo Kugurisha Inzu

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Koperative UMWALIMU SACCO iramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko izagurisha muri cyamunara inzu yayo y’igorofa igeretse rimwe ikoreramo ishami ryayo rya Rusizi iri mu kibanza gifite UPI No. 3/06/09/03/365 iherereye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagali ka Kamashangi Umudugudu wa Kadasomwa;

Cyamunara iteganyijwe ku itariki ya 20/06/2022 saa ine za mugitondo (10:00am) aho inyubako iherereye mu Karere ka Rusizi no ku cyicaro gikuru cy’Umwalimu SACCO i Remera hafi ya REB, abifuza kugura iyo nzu bazakoresha uburyo bwo kuzana amabahasha afunze akubiyemo ibiciro bifuza kwishyura iyo nzu n’uburyo bwo kwishyura;

Uzatsindira iyo nzu asabwe guhita yishyura 10% y’igiciro inzu izaba iguzweho akoresheje sheki izigamiye cyangwa cash andi mafaranga asigaye akazishyurwa bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) uhereye ku munsi cyamunara yabereyeho;

Amabahasha azafungurirwa mu ruhame saa ine nigice (10:30am) za mugitondo.

Gusura iyo nzu biteganyijwe buri munsi guhera kuwa mbere kugeza kuwa gatanu mu masaha y’akazi guhera saa mbiri kugeza saa kumi n’imwe (8:00am – 5:00pm);

Uwakenera ibindi bisobanuro kuri iyi nzu yahamagara telephone igendanwa No. 0783465846 / 0788758702.

Mugire amahoro y’Imana.

UWAMBAJE Laurence  

Umuyobozi Mukuru

AttachmentLeave a Reply

Your email address will not be published.