Israel Mbonyi yagize icyo avuga kumafoto yari yagaragaye asomana n’umukobwa utazwi.

Israel Mbonyi yagize icyo avuga nyuma yo kugaragara kumafoto asomana n’umukobwa utazwi.
Umuhanzi Israel Mbonyi yakuyeho urujijo ku ifoto yamwitirirwaga ku mbuga nkoranyambaga ngo yasohokanye umukobwa bari gusomana.
Hari hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa ifoto y’umusore bigaragara ko yari yasohokanye n’umukobwa barimo no gusomana bahagaze ku ruhande rwa pisine.
Umuhungu ugaragara kuri iyi foto ubwo yasomanaga n’uyu mukobwa atagaragara mu maso ubona yenda gusa na Israel Mbonyi dore ko banganya n’urubavu. Ibi nibyo byabaye intandaro yo gutangira kuvuga ko ari Mbonyi wagiye kurya Isi n’umukobwa.
Mu butumwa Israel Mbonyi yanyujije kuri twitter yakuyeho urujijo agaragaza ko uyu musore atari we nk’uko benshi babyibazagaho.
Yagize ati “Ndisegura kuri aba bantu bakundana (couple) ariko nifuza gukuraho urujijo kuri iyi foto muri gukomeza kunyitirira. Ngaho benedata, tubahesheje umugisha”.
Uyu muhanzi yahise aboneraho gutangaza uruherere rw’ibitaramo azakorera muri Canada.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.