Ikigali: Umugore nyuma yo kwica umugabo we afatanyije n’umukozi yabujije padiri gusomera Misa umurambo/Birababaje/ soma inkuru irambuye>>>>>>>>>>

Ikigali: Umugore nyuma yo kwica umugabo we afatanyije n’umukozi yabujije padiri gusomera Misa umurambo/Birababaje/ soma inkuru irambuye>>>>>>>>>>

Iyi nkuru y’urupfu rw’umugabo witwa Bosco yamenyekanye kuwa 5 w’icyumweru gishize aho bivugwa ko yishwe n’umugore we bari basanzwe batabanye neza ndetse afatanyije n’umukozi wo muri urwo rugo w’umuhungu bivugwa ko bari banafitanye ubushuti budasanzwe n’uwo mugore.

Nk’uko tubikesha umuvandimwe wa nyakwigendera ngo uyu mugore yari amaze imyaka igera kuri 2 yarataye umugabo munzu yibera mukazu kari hanze ngo akajya ahora amusuzugura muruhame gusa ngo kuko umugabo yasengaga anakunda abana be akanga gutamaza umugore we cyangwa se ngo amushozeho intambara,

Aba bombi bakekwaho kwica Bosco ngo hakimenyekana iyi nkuru mbi bahise batabwa muri yombi bajyanwa muri gereza gusa igitangaje ngo nuko aho uyu mugore yari afungiye ngo yatumyeho abana be maze ababuza kuzafata umusaraba ndetse n’ifoto mugihe cyo guherekeza se ubabyara, ngo abo mumuryango w’umugore kandi bagerageje kwiba abana ngo babahungishe nkuko bari babisabwe n’umugore gusa babatahuye batararenga umutaru biza kurangira no mugushyingura ntanumwe wo kumugore uhabonetse.

Ikindi gitangaje kinababaje ngo ni ukuntu mugitondo cyo kuri uyu wa kane umunsi bari bagennye wo gushyingura uyu mugore uri muri gereza yatumye abantu bagera kuri batandatu kwa padiri ngo bamubuze kuza gusomera Misa uyu nyakwigendera, Padiri yabanje kubyemera kuko yumvaga ari ubusabe buturutse kumugore gusa akimara kumva ibyabo ndetse anamenye ko ari umu Kristo we witabye Imana ahita afata umwanzuro wo kumusomera Misa,

Abavandimwe ba nyakwigendera basabye RIB ko yakoresha ubutabera maze igahana yihanukiriye aba bagize uruhare murupfu rw’uyu mugabo.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.