Ikigali: Mu Gatsata indaya yabeshye umusore amaze kuyigurira umusore ararakara amena ibirahuri by’akabari ahura n’uruva gusenya!

Ikigali: Mu Gatsata indaya yabeshye umusore amaze kuyigurira umusore ararakara amena ibirahuri by’akabari ahura n’uruva gusenya!

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa 16 kamena mu murenge wa  Gatsata mu mujyi wa Kigali, umusore yagiye mukabari kitwa Zebra nkuko bisanzwe agahuriramo n’indaya maze arayisengerera bararya baranywa bamaze gusinda indaya iramwigarika imubwira ko batagitahanye,

Umusore yababajwe n’icyo cyemezo indaya yari ifashe maze ararakara atangira gushaka kuyikubita maze umurinzi w’akabari agerageza kubakiza umusore afata amacupa yose arayamena amenagura n’ibirahuri murwego rwo kwerekana agahinda yari agize, ushinzwe umutekano w’aka kabari nawe ntiyamurebeye izuba kuko yahise amwadukira bararwana bigera n’aho bagera mumuhanda bakirwana bahagarika imodoka zose zigenderaga.

Iyi ndaya yabonye ko bikomeye iza gusabira uyu musore imbabazi ari nako ivuga ngo mumubabarire ndishyura. Byaje kurangira umusore arishye ibyo yangije akomezanya n’indaya ye baritahira.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687








Leave a Reply

Your email address will not be published.