Ikigali: IGIKONDO Abantu batashye ubukwe bategereza abageni baraheba, Umusore yikopesheje umukobwa,…….

Ikigali: IGIKONDO Abantu batashye ubukwe bategereza abageni baraheba, Umusore yikopesheje umukobwa,…….

Ubu ni ubukwe bwagombaga kuba kuwa 5 w’icyumweru gishizeku isaha ya saa kenda z’amanywa ahitwa karurayi kurusengero rwa Maranatha gusa abantu batangajwe no kubona saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zigeze ntamugeni n’umwe barabona yewe bamwe batangira no kwitahira.

Abagize iyi miryago yombi bakomeje gutegerereza kurusengero kugeza mumasaatatu z’ijoro, bamaze gukurayo amaso nibwo babonye igitangaza cy’Imana nkuko bamwe mubabyeyi babyise babona abageni baraje bahitiye aho bari kwiyakirira nyamara batarasezerana.

Twaje kwegera bamwe mubitabiriye ubu bukwe batwerurira ko na tente bakoreyemo ubukwe batari bayishyuye amafaranga yuzuye, ndetse n’aba Cake bari bari aho bitotomba kugeza yewe no kuwafotoye,  abari baraho bagerageje guteranya amafaranga kugirango nibura badasohorwa ahaberaga ubukwe nabyo biza kuba ibyubusa amafaranga ntiyuzura.

Uwamaliya Odette ari nawe mupasiteri wabategereje ayo manywa yose baje kumwinginga arongera ava murugo abagirira impuhwe abasezeranye mugicuku abantu bose bifashe kumunwa abandi bahondobera kubera ibitotsi bivanze n’inzara.

Uyu musore wari wakoze ubukwe yagawe n’abantu benshi kuko ngo yateguye ubukwe yizera intwererano zabo basengana nyamara biza kurangira batamuhaye n’urumiya akaba ari nabyo byatumye iwabo w’umukobwa babanza kumwima umugeni ngo kuko n’inkwano yari yarababeshye ngo izaza ejo biza kurangira ejo bibaye ukwezi, baje kumugirira impuhwe babigiriye umukobwa wabo wari wishwe n’amarira nuko ubukwe butaha butyo gusa mu muryango w’umukobwa ntabantu benshi babonetse kubera uburakari bwinshi bari batewe nuwo musore wigize umunyabinyoma.

 

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.