Ibitazibagirana Mu Rwanda: umukobwa yitabye Imana azuka kumunsi wa kabiri/Soma inkuru irambuye wiyumvire>>>>>>>>>

Ibitazibagirana Mu Rwanda: umukobwa yitabye Imana azuka kumunsi wa kabiri/Soma inkuru irambuye wiyumvire>>>>>>>>>

Aya ni amakuru yagiye hanze mu mwaka wa 2020 dukesha Ikinyamakuru gikorera kuri YouTube Afrimax avuga kumukobwa wo mu Rwanda w’imyaka 20 wapfuye akazuka, twifuje kuyasangiza inshuti ndetse n’umuryango mugari wa ngwino.com kuko ni ibintu bidasanzwe byabayeho ubwo isi yose yari iri muri lockdown ya (COVID-19).

Nkuko nyina w’uyu mwana yabitangaje yavuze ko Umwana we w’umukobwa yarwaye indwara batazi gusa akajya ababara Munda bidasanzwe, biza kurangira arembye kwa muganga babura indwara baramusezerera arataha.

Ubwo bageraga munzira batashye ngo bahuye n’umugabo batazi abwira nyina w’uyu mwana ko nawe yigeze kurwaza iyi ndwara ariko akaza kwitabaza umuvuzi gakondo abenshi bita umupfumu witwa Nyirabisabo.

Uyu mugabo yabatse amafaranga yitaga agafuragiro ko gushyira Nyirabisabo maze abizeza ko umwana wabo arakira ntakibazo, bwarakeye aho gukira umwana arapfa birarangira!

Hashize umunsi apfuye abo mumuryango we batuye kure bamaze kuhagera hagerwaho umuhango wo guherekeza umurambo, barawuteruye bisanzwe Nkuko tubizi mumuco nyarwanda ariko bakigera ku irembo begereye aho imva yari iri bumva umukobwa aritsamuye, bose bahise basakuriza rimwe basubiza munzu biruka bagezeyo basanga ni wamwana uzutse,

Ntakindi bakoze bihutiye kumuvana mu isanduku maze bamwambika imyenda myiza baramukarabya ndetse ngo na bwaburwayi bw’amayobera yari afite bwahise burangirira aho ajya mubandi baturage atanga ubuhamya.

Iyi yabaye inkuru yanditse amateka mu Rwanda kuko hatamenyerewe ko umuntu yazuka hashize hafi iminsi ibiri yitabye Imana.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687









Leave a Reply

Your email address will not be published.