Ibintu 8 wakwitaho kugirango battery ya telephone yawe irambe.

Umuntu avuze ko battery ya telefone ari ingirakamaro nka telefone ubwayo ntiyaba yibeshye, kuko kimwe nticyabaho ikindi kidahari, battery ya telefone nicyo kintu cya mbere c’yingenzi kuri telefone kand akaba ari nayo ikoreshwa nabi. battery iba yatangiye guta ubuzima bwayo nyuma y’amezi nk’atandatu uguze telefone ariko byose bigaterwa n’uko ukoresha telefone yawe cyangwa uko uyishyiramo umuriro (Charging). Ushaka ko battery yawe iramba dore bimwe mu bintu ugomba kwitaho !







  1. Ntugatume battery yawe umuriro wayo ugera kuri zeru ku ijana ( 0%)

Buri gihe sharija telefone yawe mu gihe igeze kuri 20% ntugategereze ko igera kuri zero,  nkuko abahanga mu by’ ikoranabuhanga bavuga ko atari byiza na gato kuvugira kuri telefone yageze munsi ya 20% by’umuriro.

  1. Ntugasharije telefone yawe ijoro ryose cyangwa ukomeze uyisharije yamaze kuzura !

Ubundi telefone nyinshi nyuma y’iminota 90 iba yuzuye umuriro, ni bibi cyane gusharija telefone ijoro ryose, gusharija igihe kirenze icyabugenewe byica ubuzima bwa battery byihuse cyane.

  1. Ntabwo ari byiza gusharija telefone igihe cyose kugeza kuri 100%

Ubundi  kugira ngo battery ya telefone ihorane ubuzima,  abahanga mu bya ma telefone bavuga ko utagomba kurenza nibura 90% by’umuriro wagiyemo usharija, ibyo bituma battery idashobora kugirwaho ingaruka ko gushiramo umuriro bya hato na hato.

 

  1. Koresha uburyo bugabanya umuriro mu gihe uri gukina imikino kuri telefone ( Power saving mode)

Ubu buryo ntibukoreshwa  gusa mu gihe ubonye ko telefone yawe yenda gushiriraho umuriro urimo kuyikoresha,  mu gihe uri imikino ( ama jeux cg game) ni bwo buryo wakwifashisha , cyangwa mu gihe uri gukoresha za porogaramu zitandukanye mu gihe kimwe.

  1. Reka gukoresha WI-FI na Bluetooth mu gihe bidakenewe

Wi-Fi na  Bluetooth biri mu bintu bimara umuriro wa battery cyane . Guhora ubicanye buri gihe bigira ingaruka ku buzima bwa battery .

  1. Reka gukoresha sharijeri ( Chargers) na ma cable asharija atarabugenewe

Reka gukoresha charger na cable zitandukanye kuri telefone aho ugeze hose umuriro ugushiranye,  uti nimuntize charger, kandi zidahuye na fone yawe, ikindi usanga ziba zidakoze kimwe kuko telefone zose ntizikorerwa hamwe ku buziranenjye bureshya, niho usanga telefone yashyushye kubera cable zidahuye cg charger bigatuma itakaza uburambe bwayo.

  1. Reka gukoresha za POWER BANK zitujuje ubuziranenjye

Mu gihe ushaka kujya ukoresha Power Bank ,ugomba kumenya ko yujuje ubuziranenjye, niba itanga umuriro ujyanye koko na telefone , ese yo yaba yarakozwe ku buryo bwizewe cyangwa nuko waba warayiguze bitewe nukoyaba igura make kandi idahuye n’ubushobozi bwa telefone. ibyo byose ni ibintu agombwa kwitaho mu gihe akoresha power bank

  1. Hanagura porogarumu udakeneye gukoresha muri telefone

Kugira ngo wongere uburambe bwa battery ya telefone ni byiza guhanagura porogaramu zimwe na zimwe udakeneye, ukanafunga zazindi zivugurura uko telefone igiyeho internet.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687

 







Leave a Reply

Your email address will not be published.