Ibintu 5 by’ingenzi wakwitaho mbere yo kugura Smartphone

Kuri iki gihe Smartphone zidahenze munsi y’ama dollar 300$ ajya kungana hafi n’ibihumbi magana 300 by’amanyarwanda cyangwa no munsi ho gato ama dollar 200 ndetse n’ama dollar 100, ziragenda zirushaho kuboneka ku isoko. Dore inama z’ingenzi wagenderaho ushaka kugura smartphone ihendutse.







Yego urashaka kugura smartphone idahenze, ariko siyo mpamvu wagura iyo ubonye yose kubera amafaranga ufite, ugomba no kureba ubwoko bwiza (quality) ugendeye ku giciro.

Dore ibintu 5 ugomba kwitaho

  1. Ecran ( nibura ifite HD720P)

Niba mu bihe byashize smartphone zifite ecran HD720P zari zigenewe ama telephone nka samsung Galaxy S3 , ubu ni kimwe ngenderwaho. Ubu smartphone zigezweho iki gihe nibura zifite ama ecran Quad HD na ecran FULL HD 1080 P.  Hafi y’ama smartphone ari munsi y’igiciro cy’ama dollar 300 aba nibura afite ecran yuzuye HD, rimwe na rimwe na modeli ziri munsi gato zihagaze hagati ya 150 dollar na 200 dollar.

Nyamara inganda zimwe na zimwe zikora ama telephone agendanwa baracyakora smartphone zifite ama  pixels nka 960 X 540 cyangwa 800 X 480 , uzabibona ku ma telephone agurishwa munsi y’ama dollar 100. ugomba kwitondera kutayoba kubera igiciro, byibuze ukareba n’ubuziranenge bwayo (Quality)

FULL HD Smartphone

  1. Nibura 16 gigabytes z’ububiko na 2 gigabytes za memoire

Ntubyumve nabi kuko smartphone zimwe na zimwe zifite 2 Gigabytes za RAM  zikora neza, ntibivuze ko ari nziza. Izari zifite 1 gigabyte ya RAM na 8 Gigabytes z’ububiko zararangiye ku isoko, ntizigikorwa. Ubu nibura izakoresha izakoresha Android smartphone igakora neza ni 2 gigabytes za RAM na 16 Gigabytes z’ububiko.

Kuki  ? gusa kubera ko smartphone nziza ikora neza muri iki gihe 1 Gigabyte ya RAM ntiyatuma telephone ikora neza, yajya inakora buhoro ku buryo porogaramu zayo zitajya zikora neza. Kandi no ku bijyanye n’ububiko telefone ya 8Gb izaguha 3 Gigabyte n’utundi dusigara kugirango ubike amakuru yawe na porogaram, ahasigaye hakaba ari aha sisitemu.  Menya ko nanone hamwe na 16Gigabytes z’ububiko, twa tu memori kadi duto bita (Micro SD) tuba dukenewe go twongere ubunini bw’ububiko, kuri modeli za telephone zidahenze akenshi twa memori kandi ububiko ntiburenga 32Gigabytes.

  1. CAMERA

Niba umubare wa megapixel za camera atari ngombwa ku byerekeranye n’ireme ryayo, byanze bikunze bigenderwaho kugira ngo igire i photo nziza.  Ubu byibuze megapixels 13 nizo ngenderwaho , hakitabwaho n’ibindi nk’ uko ijisho rya camera ringana na autofocus ya camera yakoreshejwe.

  1. BATTERY ( Ubushobozi bwa batiri ya Smartphone )

Kimwe na Ecran ya HD 720 yo ikoresha ingufu nkeye ugereranije na FULL HD cyangwa QHD Panel ikenera byibuze batiri ifite 2500mAh, ku rundi ruhande smartphone ifite bateri y’ubushobozi buke zigomba kwirindwa, kuko umuriro muke wagutenguha ukicuza impamvu wahisemo iyo smartphone.

Muri iki gihe smartfone zidahenze munsi y’amadollar 200 ,zisigaye zifite ubushobozi bwa batiri ya 2500mAh, ariko uko tekinoloji igenda itera imbere ubu , hasigaye hariho batiri zifite ubushobozi bwo gukora umunsi umwe cg ibiri itarazima , urugero ni telephone nyinshi mubona ku masoko ya KIGALI , harimo smartfone zifite batiri za 5000mAh cyangwa 6000 mAh. smartphone ushyiramo porogaramu nyinshi igakora umunsi wose iri kuri internet , inyinshi zisigaye zarasimbuye rwose mudasobwa(Computer)

  1. ANDROID IGEZWEHO (Latest Version of Android )

Ikindi kintu cyo kwitondera kuri smartfone ni ugukirikirana porogaramu zayo (SOFTWARE) ama telefone ahendutse ntiyigera avugurura ama porogaramu yayo, ibyiza rero n’ugushaka telefone ifite android igezweho, kugeza ubu tugeze kuri  Android 12 (code name yitwa Snow Cone)

Nugura telefone igezweho, uzaba wizeye abayikoze, ko na telefone yawe izajya ibishya kuri za porogaramu zayo uko bazajya bazivugurura.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.