Gukinira Amavubi byasabye imbaraga za nyina, umukino wa mbere waramubabaje – Byinshi kuri York Rafael witegura gukora ubukwe

Umukinnyi w’umunyarwanda wakuriye muri Sweden akaba anakinira ikipe yaho ya AFC Eskilstuna mu cyiciro cya kabiri, Rafael York avuga ko gufata umwanzuro wo gukinira ikipe y’igihugu Amavubi bitari byoroshye ahubwo habayeho imbaraga za nyina wabyifuzaga cyane.

Nubwo yatangiye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi muri 2021, mu kiganiro cyihariye yahaye ikinyamakuru ISIMBI, York yavuze ko batangiye kumuvugisha muri 2016.

Ati “mvugishije ukuri batangiye kumvigisha muri 2016, nibwo twatangiye kuvugana icyo gihe, ariko umwaka ushize nibwo bashyizemo imbaraga cyane.”

Avuga ko icyo gihe yari mu bihe byiza akinira ikipe z’igihugu z’abato ba Sweden akumva rero atahindura.

Ati “Icyo gihe nari muri Sweden numvaga nzakinira ikipe y’igihugu yaho, ntabwo nifuzaga guhita mpindura nari nkiri muto nkina buri mukino mu ikipe y’igihugu y’abato ba Sweden (U15, U16, U17) nari mu bihe byiza.”

Ngo cyari icyemezo kigoye gufata, ndetse na nyina umubyara akaba yarabigizemo uruhare.

Ati “cyari icyemezo kigoye gufata, byari bikomeye kubera ko nari mbizi ko uko nkomeza gukora cyane umunsi umwe nzakinira ikipe y’igihugu ya Sweden kubera ko iyo wakiniye U16 kugeza U20, ikipe y’igihugu nkuru niyo iba ikurikiyeho, ntabwo biba bigoye, wari umwanzuro ugoye ariko mama kubera yabishakaga, nakoze buri kimwe kubera we. Ni nk’umujyanama wanjye, iyo ambwiye gukora ikintu ndamwizera n’umutima wanjye nkagikora. ”

Avuga ko umukino wa mbere yakiniye Amavubi ari umukino wamubabaje cyane kuko yabonaga umupira asanzwe azi atari wo urimo gukinwa (ni umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 Uganda yatsindiye u Rwanda i Kigali 1-0 umwaka ushize).

Ati “Umukino wa mbere ntabwo nanyuzwe, ubwo twatsindwaga na Uganda, nari narakaye cyane, natekereje ko ntacyo nakoze byari bimeze nk’aho ari umupira mushya, ubona umupira w’i Burayi utandukanye n’uwa hano muri Afurika. Ariko umukino w’ejo wari umukino mwiza, twakinnye nk’ikipe, byari byiza nishimiye abasore uko bitwaye, nidukomeza gutya hari umusaruro uzavamo.”

Ubwo yari muri Kenya n’abandi mu mukino usoza itsinda na Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, bitunguranye yahise asubira muri Sweden, havuzwe byinshi birimo no kuba yarashwanye n’abakinnyi bagenzi be, gusa ibi yabiteye utwatsi.

Ati “itangazamakuru rikunda gukwirakwiza ibihuha, sinzi uko mukora, abantu nta n’umwe ufite igitekerezo cy’ibyabaye ariko bakihimbira ibyabo, ibi ntabwo mbikunda, ibi ntabwo bibaho muri Sweden, nk’uko nabivuze mbere, nari mfite inshuti yanjye magara twari tumaze nk’umwaka tutabonana, naje kumva ko yapfushije umwana, byari ibihe bikomeye, niyo mbivuzeho ndababara, rimwe na rimwe umupira w’amaguru sicyo kintu cyiza ku Isi.”

Mbere y’uko akinira ikipe y’igihugu Amavubi ntabwo yari yakaje mu Rwanda, ni ku nshuro ya mbere yari ageze mu Rwanda.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23, avuga ko mu mpera z’uyu mwaka afite ubukwe n’umukunzi we w’umunya-Sweeden bamaze igihe bakundana.

Yasabye abanyarwanda gushyigikira ikipe y’igihugu kuko icyo bifuza nabo ari bishaka, bityo nibashyira hamwe bazagera kuri byinshi.

Ati “Tuzakora ibishoboka byose tujye mu gikombe cy’Afurika ariko abantu bagomba kwihangana, bagomba gushyigikira ikipe mu bihe byiza n’ibibi kubera ko n’ubundi nyuma ya byose turi ikipe imwe, igihugu kimwe, dufite umutima umwe, dufite intego zimwe, buri umwe icyo musaba ni ukudushyigikira.”

Avuga ko nta mukinnyi afatiraho icyitegererezo ariko yakundaga kureba Zinedine Zidane, Michael Ballack ni mu gihe kuri ubu akunda imikinire ya Thiago Silva.

Ku giti cye ku mpaka za Messi na Ronaldo akunda Messi kuko ari umuhanga ni mu gihe Ronaldo we ngo icyo azi ari gutsinda gusa kandi Messi byose abikora.

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden igeze ku munsi wa 10 aho iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 18, Halmastad ya mbere ifite 23.

Ahamya kandi ko igihe cyigeze kugira ngo akine mu cyiciro cya mbere, akaba avuga ko igihe ikipe ye itabasha kuzamuka atayongerera amasezerano dore ko ari no ku mpera zayo ahubwo yahita ahindura kuko afite amakipe menshi amwifuza mu cyiciro cya mbere.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.