Gicumbi: Mu Murenge wa Nyamiyaga umugabo yishe mugenzi we ubwo yamufataga aryamanye n’umugore we/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>>

Gicumbi: Mu Murenge wa Nyamiyaga umugabo yishe mugenzi we ubwo yamufataga aryamanye n’umugore we/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>>

Ntabanganyimana Valence w’imyaka 26 niwe wakoze ubu bwicanyi, nkuko tubikesha bamwe mubaturage batuye muri uyu murenge wa Nyamiyaga ngo yakubise ikibando mumutwe uwitwa Uwitonze Jean de Dieu w’imyaka 36 y’amavuko ubwo yamusangaga arimo gusambana n’umugore we.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kinyinya, akagali ka karambo ho mumurenge wa Nyamiyaga ni mu karere ka Gicumbi, ibi byabaye ahagana saa tatu z’ijoro kuri uyu wa gatatu taliki 3 kanama 2022.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga Kalisa yemeje amakuru y’uru rupfu avuga ko uyu wishwe yakubiswe ikibando mumutwe agakomereka bikabije bagerageje kumujyana kwa muganga ariko biba iby’ubusa kuko bagezeyo yamaze gushiramo umwuka.

Uyu Muyobozi w’umurenge kandi yasabye abaturage ko bareka umuco wo kwihanira kuko bihanirwa n’amategeko ahubwo bajya biyambaza inzego zibishinzwe, uyu wakoze iki cyaha cy’ubwicanyi yashyikirijwe Police ya Rutare aho yatangiye gukorerwa idosiye imujyana murukiko ngo ahanirwe ibyaha nawe ubwe yiyemerera.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.