Couple Fleur na Janet mukunda muri benshi gatunguranye mugitaramo cyari cyateguwe na Gisubizo Ministries!

Couple Fleur na Janet mukunda muri benshi gatunguranye mugitaramo cyari cyateguwe na Gisubizo Ministries!

Ni igitaramo cyabaye kuri iki cyumweru taliki ya 10 Nyakanga 2022 mugitaramo cyitwaga Worship Legacy S03 cyateguwe ndetse kigashyirwa mubikorwa na GISUBIZO Ministries, itsinda risanzwe riramya rikanahimbaza hano mumujyi wa Kigali.

Ni igitaramo cyari cyarateguwe bihagije yaba muburyo bwo kucyamamaza ndetse n’ubundi butandukanye, ninayo mpamvu kuba cyitabiriwe n’abantu benshi bitatunguranye cyane.

Cyari kitabiriwe n’amwe mu mazina y’abasitari bakomeye hano mu Rwanda nka: Bosco Nshuti nkumwe mubari bitezweho byinshi ndetse akaba yari yaranashyizwe kuri Affiche, ndetse na GISUBIZO Ministries nk’itsinda rifite izina ritari rito muri iki gihugu cy’U RWANDA ndetse no muri East Africa muri rusange.

Si abo gusa bavuzwe hejuru bitabiriye igitaramo kuko haje no gutungurana bamwe mubasitari bakomeye ndetse n’abandi bahanzi bakunzwe ikigali biganjemo abakizamuka nka: Jesca wamenyekanye cyane muri Injili Bola, Tracy ukora kuri Télévision, ndetse na Aime Frank waje kujya kurubyiniro agahindura ikibuga Nkuko bamwe babyise muburyo bugaragara.

Mbere yuko aba bose bajyaho habanje kuza couple imwe muzikunzwe ndetse zikurikiranwa cyane muri iki gihugu cy’U RWANDA ariyo Fleur na Janet, baje basuhuza abari bateraniye aho nabo babakirana urugwiro barangije bahesha umuhisha igitaramo kiratangira,

Iki ni igitaramo cyagenze neza muri Gospel yo mu Rwanda nyuma y’igiherutse kubera muri Free Zone cyari cyateguwe na Israël Mbonyi ndetse na Alex Dusabe.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.