Congo: Umusirikare wafotowe asahura umurasire w’izuba (panneau solaire) ku ngabo za MONUSCO ubu ari mumazi abira/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>

Congo: Umusirikare wafotowe asahura umurasire w’izuba (panneau solaire) ku ngabo za MONUSCO ubu ari mumazi abira/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>

Ni muburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma, taliki ya 25 Nyakanga 2022 nibwo muri uyu mujyi hongeye kumvikana imyigaragambyo ikomeye yari yakozwe n’abaturage murwego rwo kwamagana ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO bavuga ko mu myaka 22 bamaze mugihugu cyabo ntakintu bigeze babamarira uretse kubasahura imitungo kamere yabo.

Ibi ntabwo byari igitangaza kubaturage gusa icyari kibabaje nukuba haragaragayemo n’abasirikare ba Leta FARDC bigaragambya hamwe n’abaturage ndetse banambaye uniforme za gisirikare,

Nkuko byagiye bigaragara kumbuga nkoranyambaga Umusirikare witwa Cap. Bahati Katuruka yagiye hejuru ahari hahanitse panneau solaire (imirasire) ingabo z’umuryango w’abibumbye zifashishaga kugira ngo zibone umuriro maze arayihanura arayiba gusa ngo nawe ntiyari aziko bamufashe amashusho yatunguwe no kwibona kumbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo wakoze ibi kuri ubu yagejejwe imbere y’urukiko rwa Goma aho agiye kuburanishwa kubyaha aregwa ndetse aniyemerera, naramuka abihamijwe n’urukiko ngo araza guhanwa muburyo bukomeye kugira ngo bibere n’abandi isomo.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.