Congo: Umusirikare wa Leta yarashe bagenzi be babiri bapfa umugore umwe ahita ahasiga ubuzima/soma inkuru irambuye>>>>>>>

Congo: Umusirikare wa Leta yarashe bagenzi be babiri bapfa umugore umwe ahita ahasiga ubuzima/soma inkuru irambuye>>>>>>>

Aya ni amakuru yamenyekanye taliki ya 1 kanama 2022 avuga Umusirikare wa FARDC Kivu y’amajyepfo warashe bagenzi be babiri umwe agahita ahasiga ubuzima.

Kucyumweru taliki ya 31 Nyakanga 2022 nibwo Umusirikare wa Leta ya Congo yakoze ibara akarasa bagenzi be mugace kitwa Karamba muri territoire ya Kabare ho muri kivu y’amajyepfo, abatangabuhamya bavuze ko Umusirikare umwe yahise apfira aho undi nawe ajyanwa kwa muganga arembye muburyo bukomeye.

Uyu musirikare warashe bagenzi be icyo yakoze yahise ahungira mu gace kitwa Chomba, ntibyatinze kuko bahererekanyije amakuru yibyo akoze ahita afatwa niko kujyanwa mukigo cya gisirikare kitwa Nyamunyunyi aho yagiye kubazwa icyamuteye gukora aya mahano.

Amakuru agera kurubuga rwa Kivutimes ari nayo dukesha iyi nkuru aravuga ko bapfuye umugore gusa undi mugenzi wabo umwe nawe yatangaje ko bashobora kuba bapfaga amafaranga agera kubihumbi 50,000 by’amafaranga ya Congo,

Umuyobozi w’izi ngabo muri aka gace Muambe Shimuami yemeje ibyabaye gusa ngo icyatumye uyu musirikare akora aya makosa nabo ntibarakimenya neza kuko na nyirukubikora atarimo kuvuga.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687





















Leave a Reply

Your email address will not be published.