Congo: Nyuma yo gufata bunagana batangiye Operation yo gufata undi mujyi nawo ukomeye witwa Kiwanja!

Congo: Nyuma yo gufata bunagana batangiye Operation yo gufata undi mujyi nawo ukomeye witwa Kiwanja!

Ni nyuma y’ibyumweru bigera kuri bitatu umutwe w’inyeshyamba za M23 utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo ufashe umwe mu mijyi ikomeye kandi ikungahaye kumabuye y’agaciro muri Congo ariwo Bunagana wegereye kumupaka wa Uganda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 kamena 2022 amakuru atugezeho nuko umutwe wa M23 watangiye Operation yo gufata umujyi wa Kiwanja kandi ngo bahagurutse ubudasubira inyuma, amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Monitor cyatangaje ko M23 imbaraga yari ifite bazikubye inshuro nyinshi cyane ndetse ko n’ibirindiro byabo bisigaye birinzwe kurusha izindi nyeshaymba zose zibarizwa muri Congo.

Abaturage bo muri aka gace ka Kiwanja batangiye kuva mubyabo nabo bakimara kumva iyi nkuru ko basumbirijwe n’izi nyeshyamba za M23, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukorera muri Congo watangaje ko abarenga 45,000 muri Congo bamaze gukurwa mubyabo n’iyi ntambara imaze iminsi itari myinshi, ndetse bahamije ko iyi mibare izakomeza kwiyongera kuko ari nta gahenge uyu mutwe uri gutanga.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687













Leave a Reply

Your email address will not be published.