Congo: Nguko uko ingabo za Leta ya Congo zahungiye muri Uganda nyuma yo kumeneshwa na M23.

Congo: Nguko uko ingabo za Leta ya Congo zahungiye muri Uganda nyuma yo kumeneshwa na M23.

Abasirikare benshi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bambutse muri Uganda nyuma yuko inyeshyamba za M23 zifunze umuhanda munini ujya Rutshuru.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig Gen Felix Kulaigye, yatangarije BBC ko abo basirikare bakiriwe mu birindiro by’ingabo za Uganda baturutse mu mujyi wa Bunagana uhana imbibi na Uganda.

Amakuru yatangajwe na avuga ko bamwe mu basirikare ba Congo batwawe mu modoka za gisirikare mu gihe abandi bambutse n’amaguru biruka.
Raporo zerekana ko inyeshyamba za M23 zatsindiye uruhande rwa congo rwa Bunagana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Amashusho y’imodoka zitwaye intwaro zirenze, niyo yagaragaye ubwo aba basirikare ba Congo bahungaga bikekwa ko ari iz’ingabo za M23, birakekwa ko ari nazo zateye ubwoba ingabo za Leta bikaziviramo guhunga..

Inzego z’umuryango w’abibumbye zivuga ko mu mpera z’icyumweru gishize abantu barenga 30.000 bo mu gace ka Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bahunze amazu yabo.

Amajana y’abanye Congo yimuwe ajyanwa mutundi duce tw’igihugu mu gihe abandi bambutse umupaka berekeza muri Uganda.
Uruhande rwa Uganda rwegereye umujyi wa Bunagana rwuzuyemo abantu bahunze ingo zabo kubera imirwano muminsi yashize.

Bamwe bifuzaga gusubira murugo mugitondo cyo kuwa mbere, ariko batunguwe no kubona n’ingabo ziwabo zibasanze mub uhungiro.
Intambara hagati y’ingabo za leta n’ingabo za M23 zakajije umurego mu byumweru bibiri bishize irarimbanyije, nyuma y’uko guverinoma ya Congo igennye M23 nk’umutwe w’iterabwoba ikanga ko basaba ko habaho imirwano cyangwa imishyikirano y’amahoro.

DR Congo irashinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe!

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.