Congo: Ngibyo ibivuye mu nama yari iyobowe na Perezida wa Congo ivuga kubikorwa bakurikijeho nyuma y’imyigaragambyo!

Congo: Ngibyo ibivuye mu nama yari iyobowe na Perezida wa Congo ivuga kubikorwa bakurikijeho nyuma y’imyigaragambyo!
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi, yayoboye inama idasanzwe y’akanama gakuru k’umutekano, hafatwa imyanzuro ikarishye irimo gusaba guverinoma y’iki gihugu guhagarika amasezerano yose ifitanye n’u Rwanda.
Mu itangazo ryasomwe n’Umuvugizi wa Guverinona akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya Katembwe, yavuze ko iki gikorwa DRC ishinja u Rwanda ngo ari ubushotoranyi bw’indengakamere no kuvogera ubusugire bw’iki Gihugu.
Ati “Iyi myitwarire yo gukunda intambara y’u Rwanda, yifashishijwe mu gutangiza no gutegura ibikorwa byo kongera guhungabanya umutekano n’amahoro n’inzirakarengane z’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Ku bw’ibyo, Kinshasa irasaba ko u Rwanda “rwahita rukura ingabo zarwo zitwikiriye umutwe w’iterabwoba wa M23 ku butaka bwa Kongo.Gusaba guverinoma ya RDC guhagarika ubwumbikane ku masezerano, n’amasezerano yose yumvikanyweho n’u Rwanda”.
Iyi myanzuro yafashwe na DRC, kubera ibirego ikomeje gushinja u Rwanda byo kuba ruri gufasha umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda rwo rukomeje gukana ibi birego.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687













Leave a Reply

Your email address will not be published.