Congo: Ngibyo ibiri gukorerwa abantu bose bavuga Ikinyarwanda muri Congo, murwego rwo gushotora U Rwanda!

Congo: Ngibyo ibiri gukorerwa abantu bose bavuga Ikinyarwanda muri Congo, murwego rwo gushotora U Rwanda!

Aya ni amakuru arimo kwandikwa n’amahanga yose ndetse arimo kubabaza abantu benshi kubera urugomo ndetse n’akarengane karimo gukorerwa abo bose bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse n’izindi ndimi zisa nkarwo biganjemo Abanyamulenge ndetse n’abandi bantu baturanye n’U Rwanda bivugira ikinyarwanda bisanzwe,

Ibi byatangiye mu mpera z’iki cyumweru gishize aho umu Majoro umwe wo mu ngabo za Leta ya Congo yagambaniwe akicirwa ku rugamba akekwaho gukorana n’ingabo za M23 kubera ko yari azi ikinyarwanda byonyine, ndetse hari n’undi musirikare ukomeye wagaragaye mu mashusho arimo gukubitwa n’abapolice bato bamuziza kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda!

Amakuru akomeje kutugeraho aravuga ko ahantu hose hakekwa ko haba haba Umunyarwanda abaturage ba Congo barimo kuhagota bakahatwika ndetse bagafata n’abo baturage bakabajyana kubakorera iyicarubozo nyamara Leta n’ingabo zayo barebera ndetse banabashyigikiye.

Amahanga yose ahangayikishijwe n’aya makimbirane akomeje kuzamura intera muri Congo ndetse abahanga mubyintambara  baravuga ko bishobora kuzateza intambara ikomeye cyangwa se hakaba Genocide.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687













Leave a Reply

Your email address will not be published.