Congo; Ngayo andi makuru ababaje muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abacivile bakomeje kuzira ubusa.

Congo; Ngayo andi makuru ababaje muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abacivile bakomeje kuzira ubusa.







Ni mugihe muri Congo hari kuvugwa ibihe bitoroshye by’intambara ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu mashyamba y’iki gihugu, kuri uyu wa kabiri taliki ya 28 kamena 2022 hongeye kumvikana amakuru mabi kandi ababaje y’abandi bantu benshi bongeye kwicirwa ahitwa Beni, Aya ni amakuru yashyizwe hanze n’umwe mubadepite bakomeye bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umudepite witwa Jean Baptiste Kasekwa yatangarije Leta ko mu igenzura ryakozwe muri iyi minsi 30 ishize hamaze kwicwa abarenga 161 bazira umutwe wa ADF mu gace kitwa Beni,  Nubwo bimeze bityo ariko uyu mutwe nawo ntiworohewe kuko ingabo za Uganda UPDF ndetse n’iza Leta ya Congo FLDC bikomeje gushyira imbaraga muri aka gace ka Beni kugirango zihangane n’uyu mutwe umaze igihe kirenga umwaka warabajujubije,

Nkuko tubikesha kandi itangazo ry’uyu mudepite uyu mutwe wa ADF mu minsi 30 gusa y’uku kwezi turi gusoza umaze kugaba ibitero bigera kuri 17 akaba ari nabyo byaguyemo aba baturage basaga 161 b’abacivile. Abasesenguzi ba Politike mpuzamahanga bo bakomeje kuvuga ko Congo intambara zitazigera zishira mugihe cyose bagikungahaye kumabuye y’agaciro, ngo kuko iyi mitwe yose ikambitse muri Congo buri umwe muri yo ugiye ufite igihugu gikomeye kiwushyigikiye.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.