Congo: Mugahinda kenshi MONUSCO yasezeye bwa nyuma abasirikare bayo bishwe n’abaturage ba Congo mu myigaragambyo/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>>

Congo: Mugahinda kenshi MONUSCO yasezeye bwa nyuma abasirikare bayo bishwe n’abaturage ba Congo mu myigaragambyo/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>>

Mu ntangiro z’icyumweru gishize nibwo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo abaturage bigaragambije bagaragaza ko batagikeneye ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO mugihugu cyabo ndetse biza kurangira bakoze n’ibikorwa by’urugomo byaviriyemo abaturage gupfa ndetse biza kurangira n’abasirikare 2 ba MONUSCO babiguyemo.

Kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru taliki ya 01 Kanama 2022 nibwo habayeho umuhango wo gusezera bwa nyuma aba basirikare babiri baguye muri iyi myigaragambyo, ni umuhango waranzwe n’agahinda kenshi ndetse wari witabiriwe n’abayobozi bakomeye b’umuryango w’abibumbye.

Uyu muhango witabiriwe n’umuyobozi wa UN muri Congo ariwe Madame Bintu Keita ndetse akaba yagize byinshi avuga kuri izi ngabo zaguye mu myigaragambyo, abaturage ba Congo ubwo bireguraga kubijyanye no kurasa aba basirikare bavuze ko Ingabo za MONUSCO arizo zabanje kubarasaho ndetse zikanahitana bamwe mubaturage nabo biza kurangira bihoreye barasamo babiri, MONUSCO ibi yabihakanye yivuye inyuma ivuga ko akazi kayo atari ako kurasa abantu ahubwo ari ako kugarura amahoro.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687



















Leave a Reply

Your email address will not be published.