Congo: Mu mujyi wa Goma byari bikomeye ubwo hashyingurwaga abaturage baguye mumyigaragambyo/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>>>

Congo: Mu mujyi wa Goma byari bikomeye ubwo hashyingurwaga abaturage baguye mumyigaragambyo/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>>>

Ni umuhango witabiriwe n’abaturage barenga ibihumbi bitanu cyabereye mu mujyi wa Goma, Uyu muhango wabaye taliki ya 05 kanama 2022,

Byari agahinda n’amarira kubaturage batuye muri uyu mujyi wa Goma, ibi byabaye nyuma y’aho mugitondo cyo kuwa 25 Nyakanga 2022 muri uyu mujyi habyukiye imyigaragambyo yari ikomeye cyane, yari imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za MUNESCO aho abaturage bavugaga ko ntacyo zabamariye mu myaka irenga 22 bamaze muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,

Iyi myigaragambyo yaguyemo abaturage basaga 36 by’umwihariko abagera kuri 13 bakaba aribo baguye mumujyi wa Goma, bamwe muri aba bivugwa ko bishwe n’ingabo za MONUSCO ariko zo zikabihakana zivuga ko bishwe n’amashanyarazi abandi bakicwa n’akavuyo k’abaturage bari buzuye mumihanda.

Aba baguye mumyigaragambyo bashyinguwe mu irimbi rya Makaye akaba ari mu ifasi ya Nyiragongo, uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’umujyi ndetse n’abandi batandukanye biganjemo aba société Civile, hashyinguwe imirambo igera ku 10 naho indi 3 yari yashyingiwe n’imiryango yayo mbere.

Turabibutsa ko kandi iyi myigaragambyo yabaye yanagiyemo abasirikare bagera kuri babiri ba MONUSCO bishwe n’abaturage ba Congo.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687









Leave a Reply

Your email address will not be published.