Congo: MONUSCO yaje kugarura amahoro irashinjwa n’abaturage ba Congo gukorana n’inyeshyamba/batwitse amabendera yayo/imyigaragambyo ikomeye/inkuru irambuye>>>>>>>>

Congo: MONUSCO yaje kugarura amahoro irashinjwa n’abaturage ba Congo gukorana n’inyeshyamba/batwitse amabendera yayo/imyigaragambyo ikomeye/inkuru irambuye>>>>>>>>

Ibi byabaye kuri iki cyumweru taliki ya 17 Nyakanga 2022 aho ishami ry’umuryango w’abibumbye MUNESCO rikorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo rikomeje guhura n’akaga gakomeye nyuma yaho abaturage bavugiye ko yananiwe gukora inshingano zayizanye muri Congo.

Nyuma y’imyigaragambyo yabaye muntangiro z’icyumweru gishize ku cyumweru hongeye kuba indi myigaragambyo ikomeye yo kurwanya MONUSCO ndetse abaturage bagendaga bafite ibyapa bivuga ko MONUSCO ikorana n’inyeshyamba zimaze igihe zarayogoje Congo.

Ubwo abaturage batezaga akavuyo bagiye berekeza aho uyu muryango w’abibumbye MUNESCO ikambitse maze bafata amabendera yayo barayatwika yose barayamara, ibi bikaba byababaje abantu benshi cyane bazi akamaro ka MONUSCO ku isi yose.

Iyi myigaragambyo yabaye yari yiganjemo urubyiruko, abagabo, abagore ndetse n’abana b’abanyeshuli biga mumashuli abanza.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687









Leave a Reply

Your email address will not be published.