Congo: MONUSCO ikomeje guca amarenga y’irangira rya M23/intambara ikomeye (…..)Ese iki cyaba ari Icyizere cy’amahoro? soma inkuru irambuye>>>>>>>

Congo: MONUSCO ikomeje guca amarenga y’irangira rya M23/intambara ikomeye (…..)Ese iki cyaba ari Icyizere cy’amahoro?soma inkuru irambuye>>>>>>>

Mu gitondo cyo kuwa gatandatu taliki ya 30 Nyakanga 2022 nibwo twabagejejeho inkuru yukuntu ingabo za MUNESCO zifatanyije n’ingabo za Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bombi batangiye kwiga uburyo bwo kurandura burundu izina M23 muri Congo.

Ibi byatangiye gushyirwa mubikorwa na MONUSCO dore ko yatangiye gukusanya imbaraga zayo izana indege zikomeye z’intambara ndetse n’abandi basirikare bunganira abari bahasanzwe, nkuko tubikesha umunyamakuru wa Aljazeera ukorera muri Congo yatangaje ko ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO zari zaratangiye guca amarenga yo kuva muri Congo, gusa kuva zasabwa na Leta kutita kubyo abaturage bazikoreta nibwo nazo zatangiye gufata ingamba zo gushikama ndetse no kugarura amahoro nkuko mission yabo ibivuga.

Abaturage ba Congo by’umwihariko abatuye I Goma bari bamaze iminsi barahiye ubwoba kubera ibyo M23 yari imaze iminsi itangaje ivuga ko ariko gace isigaje gufata, gusa ubu batangiye kugarura icyizere nubwo nabyo bishobora gutera indi ntambara itoroshye.

Tubibutse ko MONUSCO itigeze yoroherwa n’icyumweru turi gusoza dore ko yakiburiyemo abasirikare bayo ubwo habaga imyigaragambyo ikomeye yakozwe n’abaturage ba Congo bamagana izi ngabo z’umuryango w’abibumbye.

Byavugishije benshi bagaragaza amarangamutima yabo yuzuyemo umubabaro kugeza no kuri perezida w’ubuhinde ari n’aho aba bitabye Imana bakomokaga, Imana ikomeze kubaha iruhuko ridashira.

Komeza ukurikirane amakuru yacu maze urusheho kumenya ibigezweho Kandi kugihe.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.