Breaking News M23 yongeye gufata ikindi kigo cya gisirikare gikomeye/abasirikare ba Leta bahunze/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>

Congo: M23 yongeye gufata ikindi kigo cya gisirikare gikomeye/abasirikare ba Leta bahunze/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>

Mu gitondo cyo kuya 03 Kanama 2022 muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Ibintu byakomeje kuba bibi cyane dore ko mu ijoro ryakeye abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za Leta baraye barwana M23 ishaka kubasohora mukigo cya gisirikare gikomeye kiri mumujyi waRumangabo, bivuze ko uwo mujyi ugiye kwiyongera kuyindi mijyi ibiri bamaze gufata ariyo Bunagana na Rutshuru.

Twabibutsa ko mucyumweru gishize aribwo M23 yatangaje ko ibikorwa irimo gutegura bikomeye kandi idateze gusubira inyuma, gusa abantu benshi bari babifashe nk’amashyengo, gusa muri iri joro ryakeye ibintu byafashe indi ntera.

Nubwo Leta ya Congo yamaganiye kure aya makuru ariko ukuri kutugezeho mukanya kashize nuko ngo ingabo za M23 tayari zamaze kwigarurira icyo kigo cya gisirikare gikomeye ndetse ubu mumasaha macye ngo hashobora gusohoka itangazo rivuga ko umujyi wa Rumangabo nawo uri mumaboko ya M23.

Iyi mirwano y’amaraso ngo yaba yaguyemo ingabo nyinshi cyane kumpande zombi gusa imibare yizewe ntiratangazwa.

Iki kigo cya gisirikare cyari gisanzwe kirindwa n’ingabo za Leta FARDC zifatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR na MayiMayi, biravugwa ko intwaro zakabaye zafashije Leta kugumana iki kigo ngo umutwe wa FDLR warazifashe ujya kuzigurisha muyindi mitwe yitwaje intwaro iba mumashyamba ya Congo kugira ngo bibonere agafaranga.

Komeza ukurikire amakuru yacu ataha urarushaho kumenya amakuru menshi Kandi yizewe.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687



















Leave a Reply

Your email address will not be published.