Congo: M23 mubwenge bukomeye yongeye gutaka ko yatewe nyamara ngo ariyo yisasiye abantu, soma nawe wiyumvire!

Congo: Imirwano yongeye gufata Indi ntera hagati y’ingabo za Leta ya Congo, FARDC n’abarwanyi b’umutwe wa M23 uvugwaho byinshi kubawugize.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Nibwo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo hongeye kumvikana Imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Leta, FARDC ndetse n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Umuvugizi w’ingabo za M23 Major Willy Ngoma yatangaje ko FARDC yagabye ibitero kubirindiro  bya M23 bitandukanye.

Yagize Ati: “muri iki gitondo mu masaha ya saa kumi nimwe n’igice murukerera Nibwo ingabo za Leta niza FARDC zagabye ibitero bikomeye kubirindiro byacu biri I Jomba, Iyi mirwano Kandi iri kubera ahitwa Gasiza na Kayenzi.”

Umuvugizi w’ingabo za Leta, FARDC muri Kivu y’amajyaruguru, Lieutenant Colonel Ndjike Guillaume Kaiko yatangaje ko M23 ariyo yateye ibirindiro byabo ariko bari kurwana no kuyisubiza inyuma Nubwo ngo noneho yaje ari simusiga.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.