Congo: Kuyindi nshuro M23 itsinze ingabo za Leta FARDC ibafatana agace kitwa Namugenga/Yabambuye n’izindi ntwaro/soma inkuru irambuye wiyumvire>>>>>>>>>>

Congo: Kuyindi nshuro M23 itsinze ingabo za Leta FARDC ibafatana agace kitwa Namugenga/Yabambuye n’izindi ntwaro/soma inkuru irambuye wiyumvire>>>>>>>>>>

Aya ni amakuru atugezeho kuya 09 kanama 2022 avuga ko ingabo za Leta zongeye gutsindwa n’inyeshyamba za M23,

Ni nyuma yaho ingabo za Leta zari zimaze kwirara zivuga ko M23 nta mbaraga isigaranye, gusa kuri iki gicamunsi mu gace kitwa Namugenga inyeshyamba za M23 zihakoze agashya, amakuru yizewe atugezeho aravuga ko M23 yaje bucece aho ingabo za Leta FARDC, FDLR ndetse na MayiMayi zari zikambitse maze M23 irazigota izirasaho ibisasu biremereye biza kurangira ingabo za Leta zihunze ziva muri ako gace,

Biravugwa ko zirutse zikahasiga ibikoresho byabo byiganjemo intwaro zikomeye ndetse n’ibindi birimo nk’ibyo kurya, imyambaro ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwaga n’izi ngabo za Leta.

Kugeza aya masaha ahitwa Busanza haracyari kumvikana amasasu arimo kuraswa na M23 dore ko naho muri aka gace izi nyeshyamba zasubiranye inyuma ingabo za Leta FARDC zari zaramaze kuhizera insinzi.

Uku kurasana kwabayeho kwahitanye bamwe mubasirikare ba Repubulika iharanira demokarasi ya Congo abandi barakomereka kumpande zombi, gusa imibare ya nyayo y’ababiguyemo ntiramenyekana.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687



















Leave a Reply

Your email address will not be published.