Congo: kuri uyu wa kabiri muri Congo habaye igikorwa cyo kwamagana MUNESCO imaze imyaka irenga 20 muri Congo yitwikiriye gucunga umutekano nyamara (….) Gusahura/inkuru irambuye>>>>>>>

Congo: kuri uyu wa kabiri muri Congo habaye igikorwa cyo kwamagana MUNESCO imaze imyaka irenga 20 muri Congo yitwikiriye gucunga umutekano nyamara (….) Gusahura/inkuru irambuye>>>>>>>

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 12 Nyakanga 2022 nibwo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo habaye imyigaragambyo ikomeye cyane yari igamije kwamagana ingabo mpuzamahanga za MUNESCO bazishinja kurebera intambara iri kubera muri Congo mugihe abaturage barimo gukurwa mubyabo ndetse bamwe muri bo bakanahasiga ubuzima.

Aba baturage ba Congo batangaje ko izi ngabo zimaze Imyaka irenga 20 kubutaka bwa Congo bazibona nyamara ntakindi zihakora kuko ngo abantu bahora bahohoterwa ndetse n’ubukungu bw’igihugu bukagenda buhatikirira biturutse kumutekano mucye,

Bamwe muri bo bagendaga baririmba bavuga ko MUNESCO yaje kubibira imitungo kamere dore ko ngo aho igiye ifite ibirindiro nayo ari muduce dukungahaye kuri zahabu ndetse n’andi mabuye y’agaciro yuzuye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,

Aba bigaragambyaga bari biganjemo urubyiruko ndetse n’abakuze bose bari bafite udupapuro twanditseho amagambo atandukanye agaragaza ko barambiwe ikinyoma cya MUNESCO.

Muri ibi byose byabaye ingabo za MUNESCO ntakintu zigeze zitangaza ndetse kugeza ubu imibare iragaragaza ko ntamuturage numwe waguye muri iyi myigaragambyo nkuko ubushize byagenze.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.