Congo: Isi yose iri mugahinda kubera abasirikare binzirakarengane ba MONUSCO baguye muri Congo bishwe n’abaturage mu myigaragambyo/inkuru irambuye>>>>>>>>>

Congo; Isi yose iri mugahinda kubera abasirikare binzirakarengane ba MONUSCO baguye muri Congo bishwe n’abaturage mu myigaragambyo

Kuri uru wa 27 Nyakanga MONUSCO yunamiye Serija Majoro Wahyudi Rama ukomoka mu mutwe wa Indoneziya, wiciwe mu myigaragambyo yateguwe n’abaturage ba Congo,

Umuyobozi w’ingabo za MONUSCO, Liyetona Jenerali Augusto Ferreira Costa Neves n’umuyobozi wa Brigade y’ingabo za MONUSCO, Jenerali Majoro Patrick Dube, n’umuyobozi w’agateganyo w’Umujyi wa Beni, Modeste Bakwanamaha ni bamwe mubitabiriye umuhango wo gutanga icyubahiro ndetse no gusezera kuri ingabo zitabye Imana.

Uwo muhango watangijwe n’isengesho ryavuzwe na Imamu w’ingabo za Indoneziya. Umuyobozi w’ingabo za MONUSCO yashimiye abasirikare bose baje guha icyubahiro mugenzi wabo waguyemu myigaragambyo kandi Jenerali Neves Costa ati: “Serija Majoro Wahyudi Rama yakoraga akazi ke neza n’umurava mwinshi, yasoje avuga ko MONUSCO ibuze umuntu w’intwari udasimburwa.

Umuyobozi w’agateganyo wa Beni nawe yagaragaje akababaro mumvugo yavuze agira Ati: “Tubabajwe cyane no kubona uyu musirikare w’amahoro agwa ku rugamba, ashakisha amahoro ku baturage bo muri kariya gace k’igihugu. Uyu mwanya utoroshye ntabwo arigihe cyo kurira gusa, ahubwo ikiruta byose ni amahirwe yo gutegura igisubizo gikwiye, kugirango FARDC nabashinzwe kubungabunga amahoro bubahirize kwibuka murumuna wabo wapfuye.”

Modeste Bakwanamaha yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage “gushyigikira ibikorwa bya MONUSCO na FARDC kugira ngo amahoro agaruke muri kariya gace bityo bifashe abaturage kubaho no gukomeza ibikorwa byabo by’ubuhinzi mu mahoro ”.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687



















Leave a Reply

Your email address will not be published.