Congo: ishami ry’umuryango w’abibumbye MONUSCO muri Congo ryamanitse amaboko rivuga ko ritagishoboye kurwanya M23/inkuru irambuye>>>>>>>>

Congo: ishami ry’umuryango w’abibumbye MONUSCO muri Congo ryamanitse amaboko rivuga ko ritagishoboye kurwanya M23/inkuru irambuye>>>>>>>>

Muntangiro z’iki cyumweru nibwo ngwino.com yabagejejeho amakuru avuga ukuntu abaturage ba Congo biraye mu mihanda bamagana ingabo y’umuryango w’abibumbye MONUSCO rikorera muri Congo murwego rwo kugarura amahoro, bavuga ko ari abasongarere gusa ntakintu babamariye.

Abahanga mubyo gusesengura intambara bumvise iby’iyi myigaragambyo bagarukira abaturage ba Congo bavuga ko nabo ntayandi mahitamo bafite, kuko bari biteze umutekano n’amahoro kuri izi ngabo za MONUSCO mu myaka irenga 20 zimaze muri iki gihugu, nyamara imitwe y’inyeshyamba itandukanye yakomeje kwiyongera kugeza aho ubu mu mashyamba ya Congo habarizwa imitwe irenga 100.

Mathias umuvugizi w’ingabo za MONUSCO muri iki gitondo yatangaje ko ingabo z’umuryango w’abibumbye ndetse n’iza Leta ya Congo bombi batagishoboye kurwanya inyeshyamba za M23, Ibi yabitangaje mu nama yagiranye n’abanyamakuru ku Munsi w’ejo.

Amahanga yatangajwe n’iri tangazo ryashyizwe hanze gusa bashimira ingabo za MONUSCO Ku ruhare zagize mukugerageza kugarura amahoro muri Congo nubwo bitabaye byiza 100%.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687



















Leave a Reply

Your email address will not be published.