Congo: inyeshyamba zongeye kugaba igitero kubitaro zitwika abarwayi ari bazima/zafunze umuhanda gutambuka birasaba (….) Inkuru irambuye>>>>>>>

Congo: inyeshyamba zongeye kugaba igitero kubitaro zitwika abarwayi ari bazima/zafunze umuhanda gutambuka birasaba kuba uzwi bihagije.

Amakuru mabi amaze kutugeraho aturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ni agace kamaze kugaragaramo imitwe y’inyeshyamba itandukanye ikaba yaratumye benshi mubenegihugu bava mubyabo kubera ukuntu iyi mitwe isimburana mukubabuza umutekano.

Muri Congo harimo kubarirwa imitwe y’inyeshyamba irenga 100 bikaba ari ibintu bibabaje cyane, ntamuntu ugipfa kugira icyo atunga urugero nk’ikinyabiziga kuko iyo inyeshyamba zibimenye ziraza zikakwicana n’abawe Ubundi zikabyifunga byose kandi ubuyobozi buriho ubu ntibwavuga.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 14 Nyakanga 2022 muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo hongeye kumvikana ubwicanyi bwateye benshi agahinda,

Umuryango w’abibumbye watangaje ko kubitaro by’itorero muri kivu y’amajyaruguru hafashwe abantu barenga 20 bicwa nabi batwitswe biganjemo abana ndetse n’abandi barwayi bari barwariye aha, ibi byongeye kuvugisha amahanga yose dore ko kubinyanakuru byose bikomeye iyi nkuru ariyo irimo kuza kurupapuro rwa mbere.

Ibi bikorwa bigayitse by’ubwicanyi ngo bwakozwe n’umutwe witwaje intwaro waba islam ADF nkuko umuvugizi w’umuryango w’abibumbye akomeza abitangaza.

umunyamakuru wa BBC ukorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo we yavuze ko ibi bitero byatangiye kuwa4 ubwo izi nyeshyamba zateraga kuri ibi bitaro bigasangayo abantu batandukanye maze bitangira kubafata, bamwe mubatari bashoboye guhungu biganjemo abarwayi bo bahise bafatwa bane muribo batwikwa bakiri bazima.

Uyu mutwe Ntabwo wigeze utuza nyuma y’ibi bikorwa bigayitse kuko kuri uyu wa kane taliki ya 14 Nyakanga 2022 babyutse batega amabuye manini mumuhanda murwego rwo gukomeza kwambura abantu ndetse no kubabuza amahoro.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687









Leave a Reply

Your email address will not be published.