Congo: ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO nyuma yo kwamaganwa muri RDC zagaragaye mugikorwa Leta yise ubujura/soma inkuru irambuye>>>>>>>

Congo: ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO nyuma yo kwamaganwa muri RDC zagaragaye mugikorwa Leta yise ubujura/soma inkuru irambuye>>>>>>>

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo hakomeje kuvugwa intambara irimo guhuza imitwe yitwaje intwaro itandukanye ndetse n’ingabo za Leta FARDC, s’ibyo gusa kandi mu ngabo ziri muburasirazuba bwa Congo harimo n’izumuryango w’abibumbye arizo MONUSCO zikaba zitanorihewe muri iyi minsi dore ko zikomeje kwamaganwa n’abaturage ba Congo bavuga ko zidakora icyazizanye.

Byaje guhumira kumirari kuri iki cyumweru dusoje taliki ya 24 Nyakanga 2022 ubwo bamwe mubagize izi ngabo za MONUSCO zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo baje kugaragara bikinze iruhande rw’imodoka zabo za gisirikare barimo kuvoma Mazutu (Essence) murwego rwo kuza kuyigurisha nk’uko bari basanzwe babikora.

Baje gufatwa ifoto mw’ibanga rikomeye n’abantu bataramenyekana maze ishyirwa ahagaragara nuko iki gikorwa gitangira kuvugisha abatari bamwe bamagana imikorere mibi y’izi ngabo ndetse biza no gushimangirwa muri bamwe mubayobozi bakomeye b’iki gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Modeste Bahati Umuyobozi wa Sena muri Congo ni umwe muberuye bakavuga ko barambiwe ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO, yagize ati: “nzaruhuka aruko izi ngabo zituviriye mugihugu kuko mu myaka irenga 25 zimaze hano ntacyo zadukoreye uretse gusahura no gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro.”

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.