Congo: Ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO mumazi abira/zamanitse amaboko/zatwikiwe ibikoresho/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>

Congo: Ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO mumazi abira/zamanitse amaboko/zatwikiwe ibikoresho/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>

Ni mugihe muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo habaga imyigaragambyo kuri uyu wa mbere taliki ya 25 Nyakanga 2022,

Abaturage ba Congo biriwe mu myigaragambyo birangiye hamenyekanye andi mahano bakoze, byaje kurangira bateye ibiro bya MONUSCO aho ikorera batwika ibikoresho byabo ndetse bafunga n’imihanda bafata abasirikare bayo babatwikira Imodoka ndetse batangira kubakubita bashaka kubica baza gutabarwa n’izindi ngabo za MONUSCO zari zimaze kumenya iby’aya makuru.

MONUSCO byaje kurangira yimutse muri ako gace kabereyemo imyigaragambyo yerekeza ahandi hari ibirindiro byayo hagerageza kuba hari amahoro nubwo naho batorohewe, umunyamakuru wa BBC yatangaje ko izi ngabo zahawe amasaha macye yo kuva mugihugu gusa Leta ya Congo yo ntacyo iratangaza kuri ibi byose byabaye ndetse na MONUSCO yirinze kugira icyo itangaza kumyanzuro ndetse n’ibyemezo baba bagiye gufata nyuma yo kwamaganwa.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.