Congo: Ingabo za MONUSCO zavaga mukiruhuko zatangiriwe n’abaturage kumupaka zibamishamo amasasu maze 2 bahita bahasiga ubuzima/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>>>

Congo: Ingabo za MONUSCO zavaga mukiruhuko zatangiriwe n’abaturage kumupaka zibamishamo amasasu maze 2 bahita bahasiga ubuzima/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>>>

Ibi byabaye ejo kucyumweru taliki ya 31 Nyakanga 2022 ubwo Ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO zavaga mukiruhuko mugihugu cya Uganda zigeze kumupaka wa Uganda na Congo zisanga abaturage amakuru bayamenye kare bazitegereje umupaka bawugose,

Abaturage ba Congo bakibona izi ngabo ntakindi bakoze bahise bazakiriza urusaku rwiganjemo amagambo akomeretsa avuga ko izi ngabo za MONUSCO zitari zikwiriye kugaruka mugihugu cyabo cya Congo.

Ingabo za MONUSCO nazo kwihangana byazinaniye maze n’uburakari bwinshi zifata icyemezo cyo kubarasamo zibatera ubwoba biza kurangira abaturage bagera kuri 2 ba Congo bahasize ubuzima abandi 10 barakomereka bikomeye bahita banajyanwa mubitaro.

Umuyobozi wa MONUSCO Bintu Keita abinyujije kubiro ntaramakuru AFP yemeje iby’uru rupfu rw’inzirakarengane z’abaturage ba Congo ndetse avuga ko aba basirikare bakoze ibi ubu batangiye gukurikiranwa ngo babiryozwe, ndetse yanavuze ko mugihe kitarambiranye haraba hamenyekanye impamvu yabateye gukora icyo gikorwa kigayitse.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687



















Leave a Reply

Your email address will not be published.