Congo: Ingabo za DRC mugihirahiro nyuma yo kubura abandi basirikare babiri bakomeye barashwe n’inyeshyamba za M23, Congo havutse izindi nyeshyamba zaturutse Uganda,…… 

Congo: Ingabo za DRC mugihirahiro nyuma yo kubura abandi basirikare babiri bakomeye barashwe n’inyeshyamba za M23 + Congo havutse izindi nyeshyamba zaturutse Uganda,…… 

Muri iki cyumweru turi gusoza ingabo za Leta ya Congo ntizigeze zibona agahenge kuko Inyeshyamba za M23 zababujije amahwemo ndetse zinica bamwe mu ngabo zabo ngenderwaho,

Abandi basirikare babiri bishwe muri iyi ntambara ya Congo yo guhashya abarwanyi ba M23 iri kubera mu burasirazuba bwa Congo, nk’uko ingabo za Leta ya Congo zabitangaje intambara yakomeje kwiyongera muri ibi byumweru bibiri bishize kurusha uko byari bimeze mbere.

Inyeshyamba zarashe ibirindiro by’ingabo muri Kivu  y’amajyaruguru zihitana abasirikare babiri bakomeye abandi batanu barakomereka bikomeye bajyanwa kwa muganga, nubwo bimeze bityo Leta ya Congo ntirimo gukebuka ngo irebe abakomeje kuyirasa, ahubwo ikomeje gushinja U Rwanda gushyigikira uyu mutwe wigometse kuri Leta ya Congo.

Ubwo iyo mirwano yakomezaga muri Congo hateye undi mutwe batazi bakeka ko waba ari uwabayisiramu (Islam) uraza wica abaturage basaga 18 banatwika amazu menshi mugace kitwa Ituri.

Umuvugizi w’ingabo za Congo muri ako gace, Jules Ngongo, yemeje ko iki gitero cyatewe n’umutwe wigometse wiyise ADF kitigeze gitanga umubare w’abantu bapfuye, anavuga ko ingabo za Congo zikomeje gukurikirana izi nyeshyamba.

Raporo y’umuryango w’abibumbye yemeje ko ADF ari umutwe w’ingabo za Uganda wimukiye mu burasirazuba bwa Congo mu myaka ya za 90 kandi umaze guhitana abantu barenga 1300 hagati ya Mutarama 2021 na Mutarama 2022.

Umutangabuhamya Kimwenza Malembe utuye Otomabere we yagize ati: ” Igihe twaganiraga n’inshuti zacu z’abaturanyi hanze, twumvise urusaku rw’amasasu abantu bose bahungira mubihuru kuko amazu yarari gutwikwa yose. Byari biteye ubwoba rwose”.

Christophe Munyanderu, umuhuzabikorwa w’amatsinda y’amasezerano y’uburenganzira bwa muntu (CRDH), yavuze ko abapfuye ari 27, bivuye ku mibare y’agateganyo ya 20.

Uganda murwego rwo gukomeza imibanire myiza ifitanye na Congo ikimenya ayo makuru y’ingabo zabo zateje umutekano mucye yohereje byibuze ingabo zisaga 1,700 mu bihugu bituranye na Congo kugira ngo ifashe Congo kurwanya ADF yivuye inyuma, mu cyumweru gishize ibihugu byombi Uganda na Congo byongereye ibikorwa by’ubufatanye byatangiye mu mpera z’umwaka ushize.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687

Read Also:

1.Congo:Mu basirikare ba FARDC baguye ku rugamba harimo abavugaga Ikinyarwanda

2.Abaturage ba Congo basabye Leta kubemerera kwinjira mu gisirikare mu rwego rwo guhangana na RDF bavuga ko yihinduye

3.Ikindi gisasu bikekwa ko giturutse muri Congo kiguye ku butaka bw’u Rwanda







Leave a Reply

Your email address will not be published.