Congo: hongeye gupfa abantu benshi ndetse hatwikwa amazu arenga 250/inkuru irambuye >>>>>

Congo: hongeye gupfa abantu benshi ndetse hatwikwa amazu arenga 250/inkuru irambuye >>>>>

Amakuru ari kuvugwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Nyakanga 2022 ni ay’intambara ndetse n’imirwano yongeye kubura itejwe n’ingabo z’inyeshyamba za ADF,

Ibi byabereye mu ntara ya Ituli ahitwa Irume niho umwe mumitwe yitwaje intwaro izengereje Congo yagabye igitero kidasanzwe ndetse cyatunguye abaturage batuye muri ako gace ka Irume, cyahitanye abagera kuri 5 ndetse hanatwikwa amazu y’abaturage agera kuri 250.

Iyi ntara ya Ituli ndetse na Beni ni zimwe mu ntara zo muri Congo zikunze kwibagirwa n’intambara ahanini zigenda ziterwa n’izi nyeshyamba bivugwa ko ziba zikurikiye uduce tugiye dukungahaye cyane kumabuye y’agaciro.

Ibi byateye abaturage benshi kuva mubyabo barahunga ndetse bakomeza kubabazwa nukuntu ntacyo Leta irimo kubikoraho yiturije gusa, umuturage waganiriye n’umunyamakuru umwe ukomeye muri Congo yemeje ko mukwezi gushize kwa Kamena muri uyu mwaka mu ntara ya Beni inyeshyamba zashimuse abaturage basaga 10 maze Leta irabimenya irabihishira nkaho nayo ibifitemo uruhare ndetse ngo baragenda barahera ntihakorwa n’iperereza na rimwe.

Hakomeje kwibazwa amaherezo y’izi ntambara zigenda ziyongera umunsi ku munsi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, mu kwezi gushize bari bahangayikishijwe na M23 none itaratuza hajemo na ADF itangiye guca Ibintu.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.