Congo: Uwari ahagarariye abahigaga Abanyarwanda muri Congo ahuye n’ibibazo bikomeye, soma nawe wiyumvire!

Congo: Hafashwe ingamba zikomeye cyane muri Congo ku bantu bahigaga Abavuga Ikinyarwanda!

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hamaze iminsi havugwa ibihe bitoroshye byiganjemo intambara ndetse no guhigwa bukware kubavuga Ikinyarwanda ndetse n’izindi ndimi zisa nacyo.

Aya ni amakuru akomeje gukwirakwira muri Africa y’uburasirazuba ndetse no kwisi yose avuga ko ubuyobozi bwo mumujyi wa Kinshasa bwatangiye guta muri yombi bamwe mubakwirakwiza amagambo y’urwango ndetse n’ibindi bikorwa byose biganisha kumacakubiri.

Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka ryitwa UDPS nibo bari bagaragaje bimwe mubimenyetso bigaragaza urwango ndetse bikangurira abantu kwica abandi babinyujije kumbuga nkoranyambaga zabo, uwitwa Jule Kalupi Mbuya wari umwe mubayobozi b’urubyiruko muri iri shyaka niwe wahereweho atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano dore ko yashyize hanze ifoto yambaye imyenda ya gisirikare ndetse afite n’umuhoro arangije yongeraho amagambo akomeye cyane agira ati: “turi guhiga uvuga ikinyarwanda wese ntakabeho”.

Umuyobozi wa Kinshasa Silvan Kasongo yatangajje ko bamwe mubakoraga ibi bikorwa byuzuye urwango bamaze gushyikirizwa inzego zibishinzwe ndetse yongeyeho ko n’undi wese uzagerageza kugaragaza imyitwarire idahwitse isebye igihugu cyabo azabiryozwa.

Ibi bibaye nyuma y’inama yahuje abakuru b’ibihugu bo muri EAC.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687













Leave a Reply

Your email address will not be published.