Congo: Gen. Sultan Makenga wa M23 yatangaje ko hasigaye igihe gito akayobora Congo/Yakoze discours mukinyarwanda bitera benshi (….) Inkuru irambuye>>>>>

Congo: Gen. Sultan Makenga wa M23 yatangaje ko hasigaye igihe gito akayobora Congo/Yakoze discours mukinyarwanda bitera benshi (….) Inkuru irambuye>>>>>

Ni mugihe muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo hakomeje kubera intambara ikomeye hagati y’ingabo za Leta FARDC ndetse n’inyeshyamba za M23,

Iyi ni intambara M23 ifitemo imbaraga zidasanzwe dore ko kugeza ubu imaze kugenda ibigaragariza mubikorwa bitandukanye, ubu imaze kwigarurira uduce dutandukanye kandi dukomeye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 12 Nyakanga 2022 Umuyobozi wa M23 Sultan Makenga yatanze itangazo rikomeje gutitiza Leta ya Congo muri rusange dore ko yemeje ko yamaze kunoza umugambi wo guhirika kubutegetsi perezida Antoine Kisekedi Kilombo avuga ko adashoboye.

Mubyizere bikomeye Makenga yagize ati: “Haduyi ntambaraga igifite ubu gahunda nugukomeza nkafata Kinshasa”.

Ibi Gen. Sultan Makenga yabitangaje nyuma yaho agaragaye mumashusho arimo kwakira abasirikare bashya batojwe muburyo budasanzwe arimo kubinjiza munyeshyamba za M23.

Muri ayo mashusho Gen. Sultan Makenga yagaragaye afite imbunda ya Pistol muntoki ndetse arimo avugisha abasirikare be mururimi rw’ikinyarwanda bikaba byaranavugishije benshi amagambo bibaza impamvu ahora ahitamo gukoresha ururimi rw’ikinyarwanda muri discours ze.

Aba basirikare bashya ba M23 bagera kuri 300 bakiriwe nibo bitezweho gukora ibikorwa bidasanzwe dore ko Général wabo yabihanangirije akababwira ko atabatumye gufata kungufu, gusahura cyangwa se kwica abasivire ahubwo abatumye gufata igihugu no gukura munzira Haduyi ariwe Leta iriho ubu ya Congo.

Bamwe mubahanga mubijyanye n’intambara bemeje ko ibi Général Sultan Makenga avuga bishoboka 55%, bivuze ko arimo guhabwa amahirwe yo kuba yagera kuri ibi avuga byo kwigarurira ubutegetsi bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, dore ko akomeje kugenda amurikira amahanga intwaro agenda yambura ingabo za Leta umunsi kumunsi.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.