Congo: FDLR yishe abaturage ba Congo ibaziza kuyima ibiryo bakabyihera inyashyamba za M23 bakanazihishira, soma byose wiyumvire!

Congo: FDLR yishe abaturage benshi ibaziza kuyima ibiryo bakabyihera inyashyamba za M23 bakanazihishira, soma byose wiyumvire!







Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 nibwo bwatangaje aya makuru buvugwa ko bubabajwe n’abaturage b’abacivile bishwe murukererera rwo kuya 21 kamena bazira ko bimanye amakuru y’aho M23 iri ndetse banazira kuba baragaburiye bamwe munyeshyamba za M23.

Abarwanyi b’umutwe wa FDLR bafatanyije na Mayimayi Nyatura bagabye igitero gikomeye ubwo hari muma saa munani z’ijoro, icyo gitero bacyise icyo guhana ngo bisobanuye ko bashakaga guha isomo abaturage bo mugace ka Ruvumu ya Mbere babaziza kubima ibiryo ahubwo bakabyihera abatasi b’inyeshyamba za M23.

Ibi FDLR yabikoze ikurikije amategeko yahawe na Leta ngo kuko babahaye uburenganzira bwo gufata ibyo kurya by’abaturage bakabishyira ingabo zabo mu rwego rwo gukomeza guhuza imbaraga nabo kugira ngo barandure umutwe wa M23 ubajujubije.

Muri uku kubima ibiryo FDLR yavuze ko ari nabyo byabaye intandaro yo gutsindwa urugamba barwanyemo na M23 mu mpera z’uku kwezi kwa 06 rwabereye mugace kitwa Kishali.

Ubwo izi ngabo za FDLR zamaraga kwisasira aba baturage barimo n’abayobozi muri muri ako gace ka Kishali bahise batanguranwa bavuga ko ari inyeshyamba za M23 zabarashe nyamara aribo babagabyeho ibitero.

M23 ikunze kwiyita indwanyi z’amahoro yatangarije amahanga mu ijwi ry’umuyobozi wayo bavuga ko bo intambara barwana ari iyo kubohora Congo ntamucivile ushobora kuyigiriramo ikibazo.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.