Congo: FDLR nyuma yo gushimuta abasirikare 2 b’U Rwanda yahamije ko yabafatiye mu mirwano ya M23.

Congo nyuma yo gushimuta abasirikare 2 b’U Rwanda yahamije ko bafatiwe mu mirwano ya M23.

Ubwo ingabo za FARDC zifatanyije n’indwanyi za FDLR barasaga mu Rwanda ahitwa mukinigi Imusanze kuya 26 Gicurasi 2022 zakomerekeje abaturage ndetse zisenya n’amazu,

Si ibyo gusa kandi nyuma y’ibyo zashimuse abasirikare babiri b’U Rwanda bari bari kuburinzi, aribo Col Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad.

Ingabo z’U Rwanda ziremeza ko zizi neza ko abo basirikare bafitwe na FDLR ndetse zirakomeza zisaba Leta ya Congo gukorana nazo kugira ngo abo bashimuswe babashe kugarurwa amahoro.

Iri tangazo kandi nubwo ryasohotse Leta ya Congo yo iremeza ko aba bombi bafashwe bafatiwe mu mirwano iri kubera muri Congo ya M23 ndetse n’ingabo z’iki gihugu cya Congo.

Nk’uko tubikesha BTN mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu Nibwo ingabo za Congo zagaragaje aba basirikare b’U Rwanda bafashwe mu kigo cya Lumangabo ndetse zivuga ko bafatiwe ahitwa Biruma zetekana n’ibyangombwa byabo ndetse n’intwaro zabo.

ITANGAZO:

Ubaye wifuza gutanga amakuru, Kwamamaza, cyangwa se Indi nyunganizi yose watwandikira kuri what’s up cyangwa ukaduhamagara kuri telephone numero: 0736206687

ITANGAZO KU BANTU BIFUZA AKAZI:

Ku bufatanye na Ngwino.com mwashyiriweho urubuga rubagezaho amakuru abamenyesha akazi gashya kasohotse, ndetse mukanafashwa kugasaba

Injira unyuze aha   (HERE)







Leave a Reply

Your email address will not be published.