Congo: Abayobozi ba EAC bategetse  inyeshyamba za M23 kuva Bunagana, M23 yiteguye guhangana n’uwariwe wese!

Congo: Abayobozi ba EAC bategetse  inyeshyamba za M23 kuva Bunagana, M23 yiteguye guhangana n’uwariwe wese!

Abayobozi b’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bategetse inyeshyamba za M23 guhita ziva mu gace zafashe kari mu burasirazuba bwa DR Congo.

Aya mabwiriza yumvikanyweho mu gihe cya Conclave ya gatatu, yari yitabiriwe na Perezida Museveni, na bagenzi be Felix Tshisekedi (DRC), Uhuru Kenyatta (Kenya), Évariste Ndayishimiya (u Burundi), Paul Kagame (u Rwanda), Salva Kiir (Sudani y’Amajyepfo) i Nairobi, muri Kenya,  Ambasaderi wa Tanzaniya muri Kenya John Steven Simbachawene nawe yitabiriye iyo nama.

Mu itangazo ryahurijwe hamwe ejo, abakuru b’ibihugu bategetse ko M23 igomba guhagarika imirwano no kwigomeka byihuse.

Izi nama zatangiye nyuma yaho izi nyeshyamba za M23 zikarije umurego ndetse zikagera naho zifata agace kamwe gakomeye ko muri Congo.

Mu cyumweru gishize, bafashe umujyi uhana imbibi na Uganda ariwo Bunagana ku ruhande rwa Congo kandi kuva icyo gihe inyeshyamba zahagaritse urujya n’uruza rw’ibicuruzwa byavaga muri Uganda na Kenya bijyanwa mu mijyi minini yo mu burasirazuba bwa DRC.

Abakuru b’ibihugu kandi bemeje ishyirwa mu bikorwa ry’ingabo zo mu karere zizoherezwa mu burasirazuba bwa DRC.

Abakuru b’ibihugu byumwihariko uwa RDC basabye ko ingabo z’akarere zigomba kugira ubufatanye n’ingabo n’ubuyobozi bwa DRC mugushaka amahoro n’ umutekano muri DRC.  Haribazwa niba DR Congo izemera ko u Rwanda ruzaba mu ngabo z’akarere zizoherezwa.

Perezida Tshisekendi ashinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23 ndetse no gutanga ingabo n’intwaro,

Abakuru b’ibihugu bemeje ko “imvugo ibabaza, imvugo y’urwango, iterabwoba rya jenoside n’izindi mvugo zishishikariza abantu gukora ibibi bigomba guhagarara kandi bigomba gucibwa intege n’amashyaka yose kandi abaturage ba DRC bagomba gushishikarizwa gukorera hamwe kugira ngo EAC  ituze ndetse na DRC itere imbere kuko intambara zimaze kuyisubiza inyuma bigaragara. ”

Abayobozi ba congo kandi bashinje Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuyobozi wa UPDF w’ingabo zirwanira kubutaka muri Uganda ko nawe yagaragaje ko ashyigikiye inyeshyamba za M23 ubwo yabinyuzaga kuri tweeter.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687

KWAMAMAZA














Leave a Reply

Your email address will not be published.