Congo; Abarenga 161 nibo bamaze kwicwa, imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugwira muri Congo.

Congo; Abarenga 161 nibo bamaze kwicwa, imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugwira muri Congo.
Repubulika iharanira demokarasi ya Congo: Abaturage b’abasivili 161 bishwe n’umutwe wa ADF mu minsi 30 ishize, nyamara uyu mutwe ukomeje kugabwaho ibitero n’Ingabo za Uganda (UPDF) zifatanyije n’iza Congo (FARDC).
Depite Jean Baptiste Kasekwa wo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yatangaje ko hagati ya tariki 28 Gicurasi kugeza kuri 27 Kamena 2022, umutwe wa ADF wagabye ibitero 17 byahitanye abantu benshi, ndetse byangiza ibintu.
Yanditse mu itangazo ati “Mu kwezi kwa 14 kw’ibihe bidasanzwe, nubwo harimo kuba ibitero bihuriweho bya FARDC na UPDF, umutwe bikekwa ko ari uwa ADF wagabye ibitero 17 mu minsi 30 muri teritwari ya Beni, byaguyemo abasivili 161, abagera kuri 29 baburirwa irengero mu gihe inzu nyinshi zatwitswe.”

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.