Canada yinjiye mukibazo cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo na M23/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>>

Canada yinjiye mukibazo cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo na M23/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>>

Aya ni amakuru yamenyekanye mumpera z’icyumweru gishize avuga ko igihugu cya Canada nacyo cyamaje kwinjira mukibazo cy’imirwano imaze iminsi ibera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,

Iyi mirwano yatumye kandi abanyamurenge ndetse n’abandi baturage bavuga ikinyarwanda biganjemo abatuye mu mahanga, urugero nk’abatuye muri Canada biyita “Isoko Canada” bitabaza ministre w’intebe wa Canada ariwe Justin Trudeau ngo agire icyo akora muguhagarika ubwicanyi buri gukorerwa benewabo mu mirwano iri guhuza umutwe wa M23 ndetse na FARDC,

Uyu muryango witwa isoko Canada wandikiye ministre ibaruwa ndende yiganjemo amagambo agira ati: “turi umuryango ushinzwe guca itoteza, ndetse tugaharanira amahoro n’ubwumvikane bwa bose, nimuri urwo rwego nyakubahwa ministre dukeneye ubufasha bwawe kugiti cyawe ndetse n’ubwa ministre w’ububanyi n’amahanga, tukugannye twiringiye ububasha bwawe turakwinginze ugire icyo ukora muguhagarika no guhana uwabigizemo uruhare wese hifashishijwe inkiko mpuzamahanga.”

Aba banyamurenge bandikiye Ministre ibaruwa ndende ndetse yagiye inagaragaramo amazina y’abakoze ibyaha bitandukanye by’intambara ndetse n’ivangura kuva mu mwaka wa 1996 kugeza nubu bigikorwa, basabye ko bakorerwa ubuvugizi butomoye ndetse hakabaho n’ubutabera bwabera abandi urugero.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687



















Leave a Reply

Your email address will not be published.