Burundi: abasirikare b’abarundi mu ntambara ikomeye muri Congo/Abagera kuri 13 bahasize ubuzima/soma inkuru irambuye>>>>>>>>

Burundi: abasirikare b’abarundi mu ntambara ikomeye muri Congo/Abagera kuri 13 bahasize ubuzima/soma inkuru irambuye>>>>>>>>

Urubyiruko rw’abasirukare b’abarundi rwitwa imbonerakure rwasakiranye n’inyeshyamba zirwanira ubutegetsi bw’iki gihugu Red Tabara aho bigaruriye agace ka Birimba muri kivu y’amajyepfo ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,

Aka gace kafashwe n’imbonerakure nyuma y’imirwano ikaze yabereye mu ishyamba rya Itongwe muri territoire ya Mwenga, société Civile muri aka gace yatangaje ko iyi mirwano yamaze umunsi wose ikaza guhoshwa n’uko inyeshyamba za Red Tabara zavuye mubirindiro byazo zigahunga,

Iyi mirwano yakoreshejwemo intwaro ziciriritse ndetse n’izihanitse yaguyemo inyeshyamba za Red Tabara zigera kuri 13 ndetse n’abasirikare ba Leta y’uburundi 24 barakomereka.

Nkuko tubikesha radio Okapi umuyobozi wo muri aka gace imirwano yabereyemo yemeje ibyayo gusa yirinda kugira raporo irambuye asohora ivuga kuri ibi,

Turabibutsa ko Red Tabara igizwe n’abasirikare bashatse guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza ubwo yari akiyobora uburundi mu mwaka wa 2015, ubwo uyu mugambi wo guhirika umukuru w’igihugu waburizwagamo nibwo bafashe icyemezo cyo guhungira mu mashyamba ya Congo.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687



















Leave a Reply

Your email address will not be published.