Breaking News: Uwateganyaga kwiyamamariza kuyobora Congo yafunzwe/yari inshuti magara ya Tshisekedi/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>

Breaking News: Jean Marc wapangaga kwiyamamariza kuyobora Congo yafunzwe/yari inshuti magara ya Tshisekedi/soma inkuru irambuye>>>>>>>>>

Ni mugihe muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo abaturage benshi bakomeje kwikoma umukuru w’igihugu Antoine Félix Tshisekedi bamushinja guteshuka kunshingano ze ndetse no kutita kubaturage ayobora,

Kuri ubu uwahoze ari inshuti magara ya President wa Congo Jean Marc Kabund nawe yaramwihindutse kubera kutemeranya nawe mubyo akora ndetse akomeza amushinja kwiba igihugu akajya kwishimisha iburayi asize abaturage muntambara ikomeye iri kubera muburasirazuba bwa Congo,

Ifoto ikurikira iragaragaza Jean Marc Kabund ari kumwe na Antoine Félix Tshisekedi:

Jean Marc Kabund yatawe muri yombi kuya 08 kanama 2022 nyuma y’inyandiko zimuta muri yombi z’agateganyo zari zimaze gushyirwa hanze n’umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu zimushinja gusebya no kwandagaza umukuru w’igihugu.

Jean Marc Kabund yahoze ari Vice Président w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ndetse twababwira ko yanabaye umuyobozi w’ishyaka riri kubutegetsi UDPS birumvikana ko yari umuntu ukomeye muri iki gihugu.

Uyu Jean Marc Kabund yaje gushinga ishyaka rye kubera gukomeza kutemeranya n’uwahoze ari inshuti ye magara Antoine Félix Tshisekedi, nyuma yitabwa muri yombi ishyaka rya Jean Marc Kabund ryateje ibibazo bikomeye birimo imyigaragambyo ndetse rinatangaza ko ritanze amasaha 48 yonyine yo kuba bafunguye umuyobozi waryo,

Abaturage benshi bagiye bagaragaza ko batishimiye ibyabaye ndetse n’ibinyamakuru byinshi ndetse n’ama radio byakomeje bivuga ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi bitakabaye ikibazo muri ibi bihe tugezemo.

Komeza ukurikirane amakuru tukugezaho bizajya bigufasha kumenya byinshi bigezweho kugihe.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.