Breaking News: Undi musirikare wa Congo yarasiwe kubutaka bw’U Rwanda/soma inkuru irambuye>>>>>>>

Breaking News: Undi musirikare wa Congo yarasiwe kubutaka bw’U Rwanda/soma inkuru irambuye>>>>>>>

Ibi byabereye mu mudugudu wa Cyamabuye mu kagali ka Rusura mu Murenge wa Busasamana ho mu karere ka Rubavu mu gace gakunze kunyurwamo n’abinjiza magendu mu Rwanda.

Amakuru atugeraho avuga ko iri raswa ryabaye kuwa kane taliki ya 04 kanama 2022 ubwo uyu musirikare wa Congo yarimo yirukankana abana bari baragiye intama ashaka kuzibambura,

Umuvugizi w’ingabo z’U Rwanda Brigadier Général Ronald Rwivanga yabwiye itangazamakuru ko uyu musirikare yarashwe kuko yambutse umupaka, umurambo we washyikirijwe abayobozi ba Congo kumupaka wa Kabuhanga, iki kibaya gihuza U Rwanda na Congo gikunze kurasirwamo abantu bagerageza kwinjiza magendu mu Rwanda ndetse n’abandi baba bashaka kwinjira muburyo bunyuranyije n’amategeko.

Iki kibaya ninacyo ingabo za FDLR zakunze kunyuramo zije guhungabanya umutekano mu mirenge ituriye iki kibaya ariyo Busasamana, Bugeshi ndetse na Cyanzarwe.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687




















Leave a Reply

Your email address will not be published.