Breaking News: RDC yirukanye nabi umuvugizi wa MONUSCO Mathias Gillmann/soma inkuru irambuye wumve amagambo azize<<<>>>>>>>>

Breaking News: RDC yirukanye nabi umuvugizi wa MONUSCO Mathias Gillmann/soma inkuru irambuye wumve amagambo azize<<<>>>>>>>>

Ni nyuma y’igihe gito abaturage ba Repubulika iharanira demokarasi ya Congo batangiye ibikorwa byo kwamagana ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO zishinzwe kugarura amahoro,

Kuri ubu Leta ya Congo yo ubwayo yasabye umuryango w’abibumbye gucyura umuvugizi w’ingabo za MONUSCO Mathias Gillmann mu maguru mashya azira amagambo yenyegeza imvururu hagati y’abaturage na MONUSCO.

Inyandiko ministre w’ububanyi n’amahanga Christophe Rutundura yandikiye MONUSCO yasabye ko Mathias Gillmann ava kubutaka bwa Congo byihuse nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, yavuze ko kuguma muri Congo kuyu mugabo bidahuye n’umwuka w’icyizere ukwiye kuranga impande zombi.

Ibi byahujwe n’amagambo bwana Gillmann aherutse kuvugira kuri radio imwe ikomeye y’abafaransa avuga ko ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO zidafite imbaraga zo guhangana na M23, turabibutsa ko izi ngabo za MONUSCO zigera ku 14,000 muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse zikaba zihamaze imyaka irenga 22.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.